Rutsiro: Abaturage 1000 smartphones. Ni bo bahereweho muri Connect Rwanda

  News

Abaturage bo mu ngo 1000 zo mu karere ka Rutsiro zahereweho mu guhabwa Telephone zigezweho (Smart Phones) muri gahunda yiswe Connect Rwanda, babanje guhabwa inyigisho n’amahugurwa y’uburyo bazajya bakoresha izi telephone zizabafasha kubona serivisi mu buryo bworoshye.

Aba baturage babanje kwibaruza kuri telephone na Sim Cards bagiye guhabwa, banahabwa amahugurwa y’uburyo bwo gukoresha izi telephone zigezweho kuko bamwe muri bo ari ubwa mbere bagiye kuzitunda.

Ubukangurambaga bwo gushaka Smart Phone zo guha buri rugo rutayifite, bwumvikanye cyane ubwo Perezida Paul yabutangizaga akitangaga Smart Phones 1 500 asaba n’abandi kuyoboka iki gikorwa ariko ababwira ko “Ntagahato kabirimo…bizakorwa n’ubishoboye hamwe no kubishaka.”

Kuva icyo gihe abantu ku giti cyabo n’ibigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera bakomeje kwitanga.

Igikorwa cyo guha abaturage izi Smart Phones zikomeje gutangwa, kije mu gihe ejo hashize hatangijwe uburyo bushya bw’Ikoranabuhanga bwa Irembo 2.O buzatuma serivisi zisanzwe zitangwa kuri ubu buryo bw’ikoranabuhanga, abantu bazajya bazihabwa 100% batarinze kuva aho bari.

Nk’ibyangombwa bisanzwe bitangwa hifashishijwe ririya koranabuhanga, umuntu azajya abona icyo asabye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe byasabaga kucyaka hakoresheijwe ikoranabuhanga ariko kugihabwa bigasaba ko umuntu ajya ku biro by’urwego rufite ububasha bwo gutanga icyo cyangombwa.

Abahawe izi Smart Phones basabwe kuzifashisha biteza imbere

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula Ingabire yabwiye abaturage bahawe izi telephone ko atari umurimbo ahubwo ko bakwiye kuzikoresha mu guhahana amakuru yabateza imbere nko mu Buhinzi no mu bworozi.

Muri kariya gace gakunze gucukurwamo amabuye y’agaciro, Min. Paula yasabye bariya baturage kujya bakoresha ziriya smart phones bagaragaza abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Turabasa ko izi Telefone muhawe muzibyaza umusaruro mufashe Inzego z’ibanze  kuzigaragariza ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro hagamijwe kwirinda impanuka.”

Avuga ko umubare w’abahawe Telefone ugiye kuzamura umubare w’abaturage bakoresha ikoranabuhanga.

Ingabire yemereye aba baturage ko hagiye kongera n’umubare w’iminara muri aka Karere kugira ngo itumanaho rirusheho kugenda neza.

Sebitoki Jean Damascéne wo mu Murenge wa Manihira avuga ko usibye guhamagara no kwitaba, azajya  yifashisha atumiza ifumbire kugira ngo byoroshye Ubuhinzi.

Ati «Ndashimira Perezida wa Repubulika watugejejeho ikoranabuhanga cyane abatuye mu cyaro ndamwizeza ko ngomba kuribyaza umusaruro mu guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga.»

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse avuga ko iki gikorwa cyo guha abaturage batishoboye Telefone zigezweho, kiyongera ku zindi gahunda bagejejweho n’umukuru w’Igihugu nka gahunda ya Girinka, Umutekano no kubegereza ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri n’amavuriro.

Nyuma y’Akarere ka Ritsiro, Akarere ka Ngororero n’aka Burera ni two dutahiwe mu guha abaturage Smartphone.

Umuseke

Back

Topics