Nyabihu, Ngororero na Karongi ni bo bari batahiwe muri Connect Rwanda

  News

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2020, mu Mirenge yose igize Uturere twa Nyabihu, Ngororero na Karongi habaye igikorwa cyo gutanga telefoni zigezweho (Smart phones) ibihumbi 3,000 ku baturage baturuka mu ngo 3,000.

Ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mukamira, cyitabirwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Bwana Iradukunda Yves n’abaterankunga batandukanye batanze smartphones mu gushyigikira Connect Rwanda.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga uhoraho muri MINICT yibukije abahawe izi telefoni zigezweho ko bakwiye gufata neza impno bagenewe bakayibyaza umusaruro ukwiye.

“Mwibuke ko izi smartfoni muhawe ari impano; impano ifite agaciro gakomeye cyane kuko haba hari umuntu wicaye akagutekerezaho. Muzifate neza, muzicunge kandi ntimuzazigurishe.” PS Iradukunda abwira abaturage.

Back

Topics