MINICT yashyikirije telefoni zigezweho 100 abafite ubumuga muri gahunda ya Connect Rwanda
Mu rwego rwo kwifatanya n'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga (NCPD) mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by'abafite ubumuga, Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya (MINICT) yashyirikirije abafite ubumuga telefoni zigezweho (smart phones) ijana (100).
Iki gikorwa cyuzuzanya n’ubukangurambaga bwa Connect Rwanda buyobowe na MINICT ifatanyinyije na Sosiyeti y’Itumanaho ya MTN Rwanda. Mu kugena abakwiye guhabwa izi telefoni, MINICT yafatikanyije na (NCPD).
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2020, iki gikorwa kirabera mu Karere ka Gisagara ahari butangirwe telefoni mirongo itanu (50) na ho izindi mirongo itanu (50) zikazatangwa ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020, mu Karere ka Gicumbi.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya; Madamu Paula Ingabire avuga ko ubwo Isi yo muri rusange yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, Minisiteri yifuje kubagenera telefoni zigezweho.
“Kuri ubu serivisi zitandukanye zikenerwa buri munsi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, telefoni zigezweho zabaye igikoresho cy’ingenzi kuri buri wese; ntawe ugomba guhezwa. Nka Minisiteri y’ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya twifuje gutanga umusanzu wacu, tugenera abafite ubumuga telefoni zigezweho, bityo na bo babashe kwiteza imbere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga; Bwana Ndayisaba Emmanuel, ashima MINICT n’abafatanyabikorwa ku musanzu wabo mu gushyigikira abafite ubumuga, by’umwihariko muri iki gihe hitegurwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga y’abantu bafite ubumuga
“Turashimira MINICT yatuzirikanye; izi telefoni zizafasha abazihawe kwinjira mu iterambere. Ikoranabuhanga rifite akamaro kanini cyane mu buzima bwa buri munsi. Bizorohera abazihawe kumenya ndetse no gutanga amakuru. Abafite ubumuga iyo bakuriweho imbogamizi, baba bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu nk’abandi bantu bose.”
Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzizihizwa ku itariki ya 03 Ukuboza 2020, wabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abafite ubumuga, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere serivisi z’ubuvuzi no guhangana n’ibyorezo ku bantu bafite ubumuga.”
Connect Rwanda ni ubukangurambaga bwatangijwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya (MINICT) na sosiyete y’itumanaho (MTN Rwanda) bugamije gushishikariza buri wese ubyifuza gutanga umusanzu we kugira ngo ingo zidafite telefoni zigezweho (smartphones) zizihabwe.