MINICT n’ibigo biyishamikiyeho bateguye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, hamwe n’ibigo bidushamikiyeho n’ibyo dukorana bya hafi; RISA, NIDA, Centre for the Fourth Industrial Revolution Rwanda, Rwanda Space Agency, NCSA, Iposita na RURA twateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku biro bikuru by’Iposita. By’umwihariko, uyu munsi turibuka abari abakozi makumyabiri na batandatu (26) ba Iposita bishwe bazira kuba abatutsi muri Jenoside.
Niyongira Emmanuel; umwe mu barokotse Jenoside bakoreraga Iposita, yatanze ubuhamya bwibanze ku itotezwa abakozi bahuraga na ryo ku kazi bazira kuba abatutsi.
Ruzindaza Jean; Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuvugizi bw'Abacitse ku icumu muri CNLG yatanze ikiganiro ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa abaririmo kwitwararika ku mvugo bakoresha bitwaje ko bafite ubwisanzure bw’itangazamakuru.
PS Yves Iradukunda yavuze ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga, mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko biri mu nshingano z’abari mu rwego rw’ikoranabuhanga guharanira ko izo mbuga zikoreshwa neza; zitanga amakuru nyakuri ku mateka y’Igihugu. #Kwibuka27