Gutangiza ku mugaragaro urubuga rwa Get Safe Online mu Kinyarwanda

  News

Nk’imwe muri gahunda y’u Bwongereza yo kurwanya ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga, Umuryango Get Safe Online wahawe n’Ibiro bya Leta y’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, “Commonwealth” n’Iterambere, inshingano zo gushishikariza no kumenyesha mu buryo bunoze abanyamuryango b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza n’u Rwanda rurimo, akamaro ko kugira umutekano mu gihe bakoresha ikoranabuhanga. U Rwanda rukaba rwarinjiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza mu Ugushyingo 2009, ruhinduka rutyo umunyamuryango wa 54 wa Commonwealth.

Ubukangurambaga bwa Get Safe Online bwatangijwe mu Rwanda tariki 20 Nyakanga 2020, bukaba bukorerwa ku mbuga zikoresha internet cyangwa ahandi kuva mu mezi atanu ashize. Ubu bukangurambaga bwaje mu Rwanda mu gihe cy’icyorezo cya koronavirusi (COVID-19) ndetse na gahunda ya guma mu rugo, aho abantu bose ku isi bifashishaga ikoranabuhanga rya internet cyane kurusha mbere.

Mu gukora ubu bukangurambaga mu Rwanda, Get Safe Online yakoranye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya ndetse nIkigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho (NCSA). Get Safe Online Rwanda yakoranye kandi na gahunda zitandukanye zita ku rubyiruko nk’itangazamakuru, Umuryango Girls in ICT ndetse na Kigali Global Shapers, mu gusakaza ubutumwa bujyanye n’akamaro k’umutekano mu gihe umuntu akoresha ikoranabuhanga.

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020 saa yine zuzuye za mu gitondo (10H00), Get Safe Online Rwanda izatangiza ku mugaragaro urubuga rwayo rwashyizwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ruriho amakuru arambuye ajyanye no gushishikariza abantu akamaro k’umutekano wabo mu gihe bakoresha ikoranabuhanga. Itangizwa ry’uru rubuga ni umwihariko udasanzwe mu bihugu byose 22 bibarizwa mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Get Safe Online ikoreramo.

Nk’uko byemezwa na Bwana Yves Iradukunda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya, “Gahunda ya Get Safe Online ije yiyongera ku zindi gahunda zisanzweho zigamije guteza imbere umutekano w’abantu igihe bakoresha ikoranabuhanga. Hashingiwe ku bushake n’imbaraga Guverinoma ikomeje gushyira mu gufasha abantu kubona serivisi bakeneye hifashishijwe ikoranabuhanga, kumenyesha abantu ibijyanye n’umutekano wabo igihe barikoresha ni ingenzi.”

Jenny Thornton, Umuyobozi ushinzwe Imibanire Mpuzamahanga muri Get Safe Online yagize ati: “Intego y’iyi gahunda ni ukumenyekanisha ibyago bishobora kwibasira abantu bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo babashe kubyirinda. Muri ibi byago harimo kwibwa amakuru y’ingenzi kandi akomeye akwerekeye, kwibwa umwirondoro ugakoreshwa mu bikorwa bidakwiriye kandi binyuranyije n’amategeko, kwamburwa uburenganzira bwo kwinjira muri mudasobwa yawe hagamijwe kuguca amafaranga mu buryo bw’amaherere, kwifashisha porogaramu za mudasobwa hagamijwe kukwinjirira muri mudasobwa, guterwa na virusi ndetse n’ibindi. Gushyiraho urubuga ruri mu Kinyarwanda rugerwaho na buri wese kandi rutanga amakuru arambuye kandi yumvikana ni intambwe ikomeye ishimangira imbaraga z’ubukangurambaga bwa Get Safe Online mu Rwanda ndetse n’ubushake bwo kugera mu Banyarwanda benshi bishoboka. Dushimiye cyane Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya ndetse nIkigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi, ku bw’uruhare rwabo muri uru rugendo.”

Ubukangurambaga bwa Get Safe Online mu Rwanda bugamije kumenyesha abantu akamaro ko kugira umutekano mu gihe bakoresha ikoranabuhanga, kandi bukubiyemo n’ibi bikurikira muri rusange:

  1. Urubuga rworoheye buri wese kugeraho (www.getsafeonline.org.rw) ruri mu Cyongereza n’Ikinyarwanda, ruriho amakuru ku mutekano wa buri wese mu gihe akoresha ikoranabuhanga.
  2. Gahunda z’ubukangurambaga zitandukanye zizakorerwa mu gihugu, zigamije kugaragaza ibyago bishobora kwibasira umuntu mu gihe akoresha ikoranabuhanga.
  3. Gahunda zo kongerera ubushobozi abantu banyuranye ku mutekano mu gihe hakoreshwa ikoranabuhanga, binyuze mu gufasha abantu banyuranye gutanga amahugurwa mu bigo byabo no mu baturage hifashishijwe inama, gahunda z’ubufashamyumvire ndetse n’inama zitangwa n’impuguke za Get Safe Online ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda.

Get Safe Online ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Bwongereza kuva muri 2005, ukaba utanga serivisi z’ubukangurambaga zo ku rwego rwo hejuru kandi z’ubuntu, zishishikariza abantu kwirinda ibyago byose mu gihe bakoresha ikoranabuhanga. Get Safe Online ikorana n’Ibiro bya Leta y’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, Commonwealth n’Iterambere, inzego zishinzwe umutekano, inzego z’ubugenzuzi, inzego z’abikorera zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, itumanaho, ubucuruzi n’icungamari. Uyu muryango ufitiwe icyizere gikomeye mu basanzwe bakora mu nzego z’umutekano w’ikoranabuhanga ndetse na rubanda muri rusange.

Back

Topics