Abagore ibihumbi 3 bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bahawe telefone binyuze muri gahunda ya #Connect Rwanda
Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Werurwe 2021, habaye igikorwa cyo gushyikiriza telefone zigezweho abagore bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi mu turere dutandukanye mu turere twa Nyamagabe, Burera, Kirehe na Nyamasheke. Abagore bashyikirijwe telefoni ni abafashamyumvire bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi mu gihugu aho bashyikirijwe telefoni zigezweho (smart phone) binyuze mu bukangurambaga bwa #ConnectRwanda.
Aba bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi. Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umufashamyumvire mu buhinzi umwe afasha abahinzi 4,000. Izi telefoni zigezweho zizaborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi no kuyageza ku bahinzi bagenzi babo. Muri ayo makuru harimo ay’iteganyagihe, ayerekeye amasoko y’umusaruro wabo n’ay’uburyo bugezweho mu kunoza ubuhinzi.
Mu ijambo rye kuri iki gikorwa, Nyakubahwa Paula Ingabire; Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya yagize ati: “Ubuhinzi n’ubworozi n’inkingi ya mwamba ku bukungu bw’igihugu cyacu. Kwifashisha ikoronabuhanga mu buhinzi n’ubworozi byongera umusaruro, bikongera agaciro, n’amasoko; bityo bigafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu. Abagore bari hejuru ya 60% w’abakora ubuhinzi n’ubworozi, bityo kubaha telefoni ngendanwa zigezweho (smartphones) biduha icyizere ko umusaruro batangaga ugiye kwiyongera. Turashimira abafatanyabikorwa muri rusange dukomeje gufatanya muri iyi gahunda”.
Minisitiri w’Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. BAYISENGE yagize ati: “Tunejejwe n’ubu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na MTN bwatumye abafashamyumvire b’abagore bahabwa telefone zigezweho. Iki gikorwa kizabafasha kuguma kurehembe mw’ iterambere ry’ubuhinzi no mu imibereho myiza y’imiryango yabo.”
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana yagize ati ““Abagore b’abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi bakenera kenshi kumenya amakuru ndetse no kuyageza ku bandi kugira ngo ibikorwa bigende neza. Izi telefoni zigezweho zizaborohereza kubona amakuru akenewe ndetse no kuyageza ku bandi ku buryo bworoshye kandi vuba. Ibi bizafasha guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi”.
Nyakubahwa Jean Marie Vianney Gatabazi; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu: “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku kuba ahora azirikana ko nta munyarwanda ukwiriye gusigara inyuma mu iterambere. Telefoni muhawe, zibazaniye ikoranabuhanga muzazibyaze umusaruro mugamije kwigira byo nkingi y’iterambere rirambye.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, “Twishimiye gukomeza gahunda ya Connect Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, ubu turi kwibanda cyane ku bagore b’abahinzi-borozi tugamije kubongerera ubushobozi mu bucuruzi bakora, nk’uko intego yacu ari ugusakaza ikoranabuhanga mu Rwanda. Mu gusoza ukwezi kwahariwe kwizihiza umugore, dukomeje kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere kandi twizeye ko uyu musanzu ushyirwa mu kugeza telefone zigezweho na internet kuri benshi bizatanga umusaruro mu iterambere.”
Ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ubu bukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga kugira ngo intego yo kugeza iri koranabuhanga ku banyarwanda bose.